Icyo icyemezo cy'umutegetsi mushya wa UK gisobanuye i Gahanga mu Rwanda aho abimukira bari kuzatura

Umushinga munini w'ubwubatsi i Gahanga ahari gutuzwa abimukira bagombaga kuva mu Bwongereza
Insiguro y'isanamu, Umushinga munini w'ubwubatsi i Gahanga ahari gutuzwa abimukira bagombaga kuva mu Bwongereza

Hano i Gahanga ku mushinga w’ubwubatsi ahagombaga gutuzwa abimukira bazirukanwa mu Bwongereza, abakozi benshi politike za Labour na Conservatives ntabwo bazizi, ariko gutsinda kwa Labour ko mu cyumweru gishize gushobora kugira ingaruka ku buzima bwabo.

Aha i Gahanga mu karere ka Kicukiro i Kigali ku ntera ntoya uvuye ku muhanda mugari wa kaburimbo werekeza mu Bugesera, hari umushinga munini w’ubwubatsi watangiye umwaka ushize washyizwemo amafaranga na leta y’Ubwongereza ngo hazatuzwe abimukira bagombaga kwirukanwa mu Bwongereza.

Leta y’Ubwongereza yari iyobowe na Minisitiri w’Intebe Rishi Sunak ni yo yari yumvikanye n’iy’u Rwanda kwakira abimukira idashaka iwabo, inateganya miliyoni zigera kuri 300 z’amapawundi mu bikorwa byo kubohereza mu Rwanda, birimo no kubaka aha hantu bagombaga gutuzwa.

Ubwongereza bwari bumaze guha u Rwanda miriyoni zigera kuri 240 z'amapawundi, mu gihe ayandi miriyoni 50 na yo yari mu nzira, nk’uko byatangajwe n’uruhande rw’Ubwongereza mu ntangiriro z’uyu mwaka.

Ariko Rishi Sunak wo mu ishyaka rya conservatives aherutse gutsindwa amatora, asimburwa na Keir Starmer wo mu ishyaka rya Labour. Starmer mu mpera z’icyumweru gishize yavuze ko gahunda y’Ubwongereza n’u Rwanda “yapfuye kandi yahambwe”.

Umuhanda ukikije uyu mushinga abubaka bavuga ko ugomba gushyirwamo kaburimbo
Insiguro y'isanamu, Umuhanda ukikije uyu mushinga abubaka bavuga ko ugomba gushyirwamo kaburimbo

I Gahanga kuri wa mushinga w’ubwubatsi, abakozi babwiye BBC impungenge bagize ubwo bumvaga ko uwatsinze mu Bwongereza adashyigikiye iyo gahunda.

Aha barimo kubaka inzu zo guturamo zirenga 500 zubatse mu buryo bw’ama-etages/flats hafi 70, ndetse n’umuhanda ujyayo. Muri aka gace uyu ni umushinga munini cyane watumye gahinduka, n’ubuzima bw’abahakora n’abahaturiye bwarahindutse, nk’uko babivuga.

Muri uyu mushinga “urimo imbaraga nyinshi”, bakora amanywa na nijoro, nubwo nijoro hadakora abakozi benshi, nk’uko abo twavuganye bahakora babivuga, gusa ntibifuje gutangaza imyirondoro yabo.

'Nta mafaranga yabaga ino aha'

Kuri iyi ‘site’ y’ubwubatsi, hakora abakozi bagera ku 2,000, benshi ni urubyiruko. Abayede (aide-maçons), abafundi, abatekinisiye mu bice bitandukanye by’ububatsi, n’abakurikirana ibikorwa (supervisors)…abakora hano bahembwa hagati ya 3,000Frw na 10,000Frw ku munsi, nk’uko babivuga.

Umukozi, twise Jean Pierre, ni umufundi wabyigiye w’imyaka 23, amaze amezi atandatu akora hano, abarirwa 6,000Frw ku munsi agahembwa ku kwezi, ni ubwa mbere nk’umufundi yari abonye akazi gahemba neza kandi kamaze igihe kinini, nk’uko yabibwiye BBC.

Jean Pierre ati: “Kano kazi muri rusange gafite inyungu nyinshi cyane…hari byinshi twitejemo imbere, hari abagiye bagura ibibanza ndabazi, abagiye bubaka, abagiye babonamo ama-permis (yo gutwara imodoka), aka kazi muri rusange ni keza cyane hari byinshi kadufashije kandi karacyakomeje no kudufasha.

Mugenzi we, na we w’umufundi, twise Karekezi w'imyaka 24 amaze amezi arindwi kuri aka kazi, ati:

“Ubuzima bwarahindutse hari ibyo maze kugeraho, bitandukanye n’uko byari bimeze. Ubwanjye mu rugo mfite inzu nabashije kubaka, yego ikibanza cyari gihari sinakiguze [ariko] nabashije kuyizamura, maze kuhakura permis (yo gutwara imodoka). Mu by’ukuri ubuzima bwarahindutse kubwanjye, mbonye kiyongereyeho nk’amezi abiri byaba byiza kurushaho”.

Agaciro k'ikibanza hafi y'uyu mushinga abahaturiye bavuga ko kukibye inshuro zirenga 10
Insiguro y'isanamu, Agaciro k'ikibanza hafi y'uyu mushinga abahaturiye bavuga ko kikubye inshuro zirenga 10 mu mezi ashize utangiye kubakwa

Mariya Nyirahabimana w’imyaka 62 atuye hafi y’uyu mushinga ugeze nko kuri 70% wubakwa, amaze imyaka irenga 25 atuye hano, nta bundi yigeze abona impinduka n’agaciro ka hano nk’ubu.

Yabwiye BBC ati: “Nk’urubyiruko rwose rwaboneyeho ishaba, nta mafaranga yabaga ino aha, bashakishaga udufaranga mu guhinga, ukabona umuntu yiriwe ahingiriza, ubu barakora hariya bagataha bakarya bakongera bagasubirayo.

“Ubundi [hano] ntitwubakaga none twarubatse n’amazu kandi yarazamutse, nk’iriya nzu ubona iri hariya bampaga [yakodeshwaga] nka 20 - 25 (ibihumbi hagati ya 20 na 25 ku kwezi), none ubu iri kuri 40, 50 bakayampereza rwose.

“Ubu ahantu hacu hafite agaciro, aha ikibanza mbere cyaguraga miliyoni cyangwa [ibihumbi] magana inani ariko ubu ntabwo wakibona! Habaye agaciro, miliyoni 20, 30 ubu bazimpa, muri aya mezi ikibanza kirazamutse, kirateye imbere.”

Umushinga uramutse uhagaze “ubukene bwagaruka”

Ku wa gatandatu, mu kiganiro cya mbere Keir Starmer yagiranye n’abanyamakuru ari minisitiri w’intebe, yavuze ko umugambi w’Ubwongereza n’u Rwanda “wapfuye ugahambwa”.

Leta y’u Rwanda ntacyo iratangaza ku byavuzwe na minisitiri w’intebe mushya w’Ubwongereza, gusa umwe mu bategetsi yabwiye BBC ko leta ishobora kubivugaho mu gihe leta y’Ubwongereza yamenyesha iy’u Rwanda mu buryo bw’inyandiko guhagarika amasezerano bagiranye.

Mu ntangiriro z’uyu mwaka, ubwo yari mu nama ya World Economic Forum, Perezida Paul Kagame yasubije umunyamakuru wa BBC wari umubajije niba amafaranga Ubwongereza bwahaye u Rwanda ruzayasubiza mu gihe abimukira batakoherezwa, ati: “Azakoreshwa mu gihe gusa abo bantu bazaba baje. Bataje, dushobora gusubiza ayo mafaranga."

Perezida Kagame asubiza umunyamakuru wa BBC ku kijyanye n'abimukira Ubwongereza bwashakaga kohereza mu Rwanda
Insiguro y'isanamu, Perezida Kagame asubiza umunyamakuru wa BBC ku kijyanye n'abimukira Ubwongereza bwashakaga kohereza mu Rwanda

I Gahanga, impungenge ni nyinshi ku bakora kuri ya ‘site’ y’ubwubatsi, bavuga ko uyu mushinga uramutse uhagaze byaba ari “ikibazo gikomeye” kuri bo.

Jean Pierre ati: “Ku ruhande rw’abubatsi nibo nzi cyane, gahagaze byaba ari ikibazo…ubu turatuje, akazi turakora nta muntu uguhagaze hejuru pe, [ariko] gahagaze twagira ikibazo mu gihe tugishakisha.”

Karekezi ati: “Bihagaze byagira ingaruka ku buzima bwacu cyane…hari imiryango myinshi cyane ikura amaramuko hano…urumva muri macye byaba ikibazo gikomeye cyane”.

Mu gihe amasezerano n’Ubwongereza yaba ahagaze, ntiharamenyakane niba leta y’u Rwanda izakomeza kubaka uyu mushinga w’i Gahanga, birashoboka ko imirimo y’ubwubatsi ishobora gukomeza, ariko kuba wahagarara biteye impungenge abaho.

Nyirahabimana ati: “Yegokoo! Nuhagarara se wagira ngo ntabwo ubukene buzaza? Ntabwo buzaza ra?... Ubukene buzagaruka, ndakubeshya se?”

Hagomba kubakwa inzu zo guturamo (inzu ibamo umuryango umwe) zirenga 500 zubatse mu buryo bwa flats/etages
Insiguro y'isanamu, Hagomba kubakwa inzu zo guturamo (inzu ibamo umuryango umwe) zirenga 500 zubatse mu buryo bwa flats/etages
Umuhanda ugana kuri izi nyubako urimo gutunganywa ngo ujyemo kaburimbo
Insiguro y'isanamu, Umuhanda ugana kuri izi nyubako urimo gutunganywa ngo ujyemo kaburimbo