Ubuzima bwite

BBC yiyemeje kubungabunga umwirondoro wawe n'uw'umuryango wawe mugihe uzaba ukorera cyangwa ukoresha ibya BBC.

Kugirango tubashe kukugezaho ibyo dukora byose, rimwe na rimwe dukenera kugira amakuru arebana nawe bwite.

Imbuga zivite imihora ijya ku zindi mbuga zigengwa n'uwundi muguzi. BBC ntabwo ishinzwe ibibera hanze y'imbuga zayo.

Nukoresha iimbuga zitishingiwe na BBC bizaba ari kubwishingizi bwawe cyangwa se ibizakurikiraho uzabibazwa.

Ni ayahe makuru BBC inkeneyeho?

Igihe uzaba wiyandikishije kandi ukagaragara ku rubuga cyangwa ukakira igikorwa icyo aricyo cyose kivuye ku rubuga rwa BBC, urugero nk'amabaruwa y'inyandiko, amarushanwa, ibiganiro byimbona nkubone n'ikibaho

kigenewekwandikwaho ubutumwa, dushobora kukubaza amakuru arebana nawe bwite.

Ibi bishobora gushingira ku makuru ajyanye n'izina ryawe, aderesi yawe ya email, agasanduka k'iposita, terefone isanzwe cyangwa ngendanywa cyangwa se itariki y'amavuko.

Skip podcast promotion and continue reading
Ikiganiro cy’abagore

Ikiganiro cy’abagore kuri BBC Gahuzamiryango

Inkurikirane

End of podcast promotion

Mu gihe uzaba ushyira umwirondoro wawe ahabigenewe, uzaba uhaye BBC n'ahandi hari ibikorwa byayo uruhushya rwo kuguha ibyo wasabye.

Bifasha BBC n'umuguzi wayo witumanaho kukugezaho ibyo wifuza.

BBC nayo ikoresha za Cookies cyangwa se inyandiko zibikwa na computers. Cookie ni umubare muto w'ingufu zikoreshwa ubika amakuru yerekeranywe n'ibyo ukundagukoresha kuri interineti, hanyuma bikadufasha gushyira ku

rubga ibijyanye nibyo ukunda mu gihe uba uyikoresha.

Ushobora guhitamo yuko mugihe uri kuri interineti wemereye za cookies zose gukora, gusaba ko babanza kukumenyesha igihe zoherejwe, cyangwa ukaba wahitamo kutagira Cookie nimwe wakira.

Kimwe n'uko dukusanya za IP aderese (IP ni inomero yihariye iranga buri mudasobwa/computer cyangwa ibindi bikoresho by'ikoranabuhanga biba kuri internet).

Dukoresha za software zishishoza zikareba kuri IP aderese na Cookie kugirango ziperereze ku mikoreshereze yawe ya website yacu.

Aya makuru ntabwo akoreshwa mugukusanya inkuru y'ubuzima bwawe kandi impapuro bibikwaho zihora zihanagurwa.

Dukoresha kandi IP aderese kugirango tumenye niba ukoresha internet mu kureba ibikorwa byacu muri Bwongereza cyangwa hanze yabwo.

Niba ufite imytaka 16 cyangwa uri munsi yayo, usabwe gusaba ababyeyi bawe uruhushya imbere y'uko utanga umwirondoro wawe kuri website ya BBC.

Ukoresha website yacu adafite uru ruhushya ntabwo yemerewe kuduha umwirondoro we.

Ni gute BBC izakoresha amakuru bakusanyije anyerekeye?

BBC izakoresha umwirondoro wawe ku mpamvu zitandukanye zirimo "ibijyanye n'imikorere y'akazi", ibi biravuga ko BBC ishobora kuba yakenera kukuganiriza ku bijyanye n'ibikorwa byayo wiyandikishijeho.

Tuzabika umwirondoro wawe mu buryo bw'ibanga keretse gusa igihe bizaba bisabwa ko atangwa cyangwa tubitegetswe n'inzego z'ubutegetsi.

Nuramuka ushyize ibintu bishotora, bidakwiye cyangwa se bisebanya ahariho hose kuri bbc.co.uk, cyangwa se ukerekana imyifatire iteza amakimbirane kuri bbc.co.uk, BBC ishobora gukoresha umwirondoro wawe bwite mu

guhagarika iyo myitwarire.

BBC izabika imyirondoro yanjye kugeza ryari?

Tuzagumana umwirondoro wawe bwite mububiko bw'imikorere yacu mugihe cyose tuzaba tubona ko ari ngombwa ku mirimo ya ngombwa.

Aho utanga inkunga kuri website ya BBC, ibyo washyizeho bizagumaho muri rusange gusa mugihe gikwiye kandi gikenewe ku nsanganyamatsiko wabishyiriyeho.

Ku mategeko yose kandi agezweho ajyanye n'imigambi yihariye ya BBC, usabwe kureba ku rubuga rw'ifatizo mu cyongereza: http://www.bbc.co.uk/privacy