Menya icyo Perezida wa Kenya yaganiriye n'urubyiruko rurakaye ku rubuga X

Ikirango cy'ikiganiro cyo kuri X na Perezida wa Kenya William Ruto

Ahavuye isanamu, William Ruto/ X

Insiguro y'isanamu, Icyo kiganiro cyatangiye gicyererewe – rero cyamaze amasaha hafi abiri
  • Umwanditsi, Lucy Fleming na Wycliffe Muia
  • Igikorwa, BBC News i London n'i Nairobi

Perezida wa Kenya William Ruto yabajijwe ibibazo bikaze n'abigaragambya, mu kiganiro mpaka cyabereye ku rubuga nkoranyambaga X.

Ku nshuro ya mbere, yasabye imbabazi kubera ubugome bwa polisi bwagaragaye mu myigaragambyo iherutse kuba ndetse anasaba imbabazi kubera ishimutwa ry'abavugwa ko bateguye iyo myigaragambyo.

Mu cyumweru gishize, Perezida Ruto yahatiwe kureka umushinga w'itegeko ry'ingengo y'imari kubera imyigaragambyo yateje ikibazo ku butegetsi bwe.

Iyo myigaragambyo yateguriwe mu mahuriro (azwi nka 'Spaces') yo ku rubuga X. Ubwo buryo butuma abakoresha X bashobora gukora ikiganiro cy'amajwi mu buryo bw'ako kanya (cyangwa bwa 'live') hamwe n'abandi bakoresha urwo rubuga.

Icyo kiganiro cya Ruto cyo kuri X cyo ku wa gatanu, cyiswe #EngageThePresident (cyangwa ganira na perezida), cyatangiye gicyerereweho isaha imwe irenga. Ibibazo bya tekinike byagabanyije igihe cy'icyo kiganiro mpaka cyari cyitezwe kumara amasaha atatu.

Ariko cyabaye umwanya wo kuganira nta guca ku ruhande, abantu barenga 150,000 bateze amatwi – bamwe bita perezida umubeshyi ndetse bamushinja kutishyira mu mwanya w'abandi ngo yumve akababaro kabo. Yabasubije ashikamye.

Yasezeranyije kwirukana abategetsi bose bafite uruhare muri ruswa, yongeraho ati:

Skip podcast promotion and continue reading
Ikiganiro cy’abagore

Ikiganiro cy’abagore kuri BBC Gahuzamiryango

Inkurikirane

End of podcast promotion

"Ndabyemera ko bamwe mu bategetsi bacu bagaragaza ubukire bwinshi buteye ishozi ndetse narabahamagaye kuri telefone ubwanjye mbagira inama y'uko bakwiye kwitwara. Nzakora ibirenzeho."

Akanama k'uburenganzira bwa muntu ka Kenya, gaterwa inkunga na leta, kagereranya ko abantu barenga 40 bapfuye mu myigaragambyo, benshi muri bo bapfa ku munsi uwo mushinga w'itegeko wemezwaga n'abadepite mu cyumweru gishize.

Ariko muri icyo kiganiro cyo kuri X, Ruto yashinje abantu bamwe "batagira icyo bitaho" gukabya umubare w'abantu biciwe mu myigaragambyo iherutse kuba, avuga ko umubare w'abapfuye ari abantu 25.

Izo nyongera zari ziteganyijwe ku misoro zari zigamije gufasha Kenya kugabanya umutwaro w'umwenda (ideni) urenga miliyari 80 z'amadolari y'Amerika.

Yemeje ko koko uwo mushinga w'itegeko ry'ingengo y'imari wakuweho. Abigaragambya bari bafite ubwoba ko ushobora gukomeza ugahinduka itegeko nyuma y'iminsi 21kuko wari wemejwe n'inteko ishingamategeko.

Ariko Perezida Ruto yashyigikiye ibyari biteganyijwe byinshi byo muri uwo mushinga, avuga ko byinshi byumviswe nabi ndetse ko byari bigamije guteza imbere ubucuruzi bwo muri Kenya.

Imyigaragambyo ubu yahindutse iyo gusaba ko Ruto yegura, no gusaba ko abashinzwe umutekano baburanishwa ku bwicanyi bwakorewe abigaragambya.

Mbere yaho kuri uwo munsi wo ku wa gatanu, Charlene, umukobwa wa Ruto, yari yatangaje ubutumwa kuri X bwo kwamamaza uwo mwanya w'amasaha atatu wo kuganira na Perezida mu buryo butaziguye. Charlene yanditse ati: "Rubyiruko, amahirwe y'imbonekarimwe mu buzima arabategereje."

Bamwe mu bo mu butegetsi bwa Ruto na bo bari bari muri icyo kiganiro cyo kuri X – nubwo nta n'umwe muri bo wavuze.

Ku ngingo y'ubugome bwa polisi, Ruto yavuze ko we ubwe nta mategeko yahaye polisi, ariko ko azakora kuburyo uyigenzura akorwaho iperereza.

Ubwo yahatwaga ibindi bibazo kuri iyo ngingo, yashishikarije abari bari muri icyo kiganiro kumuha amafoto na videwo by'umupolisi w'umugabo bise "umupolisi w'umwicanyi" kubera kurasa mu bigaragambya.

Yagize ati: "Nzashakisha uwo mupolisi w'umuhemu ndetse nkore kuburyo atabwa muri yombi."

Ruto yafashe izihe ngamba?

Icyo kiganiro cyayobowe n'umuvugizi wa perezida hamwe na Kevin Monari, utangaza ibiganiro ku mbuga za internet ndetse ufite ijambo rikomeye mu bigaragambya, wavuze ukuntu yashimuswe n'abagabo bitwaje imbunda bambaye imyenda isanzwe ya gisivile.

Ruto yagize ati: "Nsezeranyije gukurikirana icyo kibazo [cy'ishimutwa] no kugira icyo ngikoraho."

Abandi benshi bagiye mu myigaragambyo bavuze ko bashimuswe n'abakozi ba leta, bagafungwa amasaha menshi, bagaterwa ubwoba, ubundi bakarekurwa batigeze na rimwe bagezwa mu rukiko.

Mbere yuko icyo kiganiro cye cyo kuri X gitangira, Perezida Ruto yagejeje ijambo ku gihugu kuri televiziyo, asezeranya gufata ingamba nyinshi zo kugabanya amafaranga leta ikoresha, avuga ko zicyenewe kuko inyongera ku misoro zari ziteganyijwe zakuweho. Izo ngamba zirimo:

  • Gusesa ibigo 47 bya leta bikora imirimo ifite aho ihuriye
  • Guhagarika mu gihe cy'amezi atandatu kugura imodoka nshya zigenewe abategetsi bo muri leta
  • Guhagarika ingendo zose zidacyenewe cyane z'abategetsi bo muri leta
  • Kugabanya abajyanama ba leta ho 50%
  • Gukuraho ingengo y'imari ku mugore wa perezida, ku mugore wa visi perezida no ku mugore w'umukuru wa guverinoma
  • Gushyira mu bikorwa kujya mu zabukuru ku myaka 60 ku bakozi ba leta.

Yihanganishije ababuze ababo ariko avuga ko iki "gihe kigoye" ari umwanya ku gihugu, ati:

"Amaherezo turimo kugirana ikiganiro nyacyo, kitajyanye n'amoko yacu, cyangwa imyanya turimo, cyangwa amashyaka ya politike, ahubwo kijyanye n'ibibazo bigira ingaruka kuri buri wese muri twe: ibibazo nk'imisoro, umwenda, ingengo y'imari, ruswa, ikiguzi cy'imibereho, ubushomeri, n'amahirwe ahari ku rubyiruko rwacu."

Ibyo yagiye abikomozaho muri icyo kiganiro cye cyo kuri X.

Ariko umwe mu bakoresha urubuga X yavuze mu ncamake uko abigaragambya biyumva, ati: "Kuki wicecekera kugeza ibintu birenze igaruriro? Biraboneka neza cyane ko ubuzima bwacu nta cyo bukubwiye?"

Icyo yigiye mu kiganiro

Bitandukanye no mu magambo yavuze mbere, aho yagaragaraga nk'uwiyemeje kurwana no kwihagararaho, kuri iyi nshuro Perezida Ruto yagaragaje kwicuza kurushaho.

Ruto, w'imyaka 57, yagaragaje ubuhanga mu buryo yitwayemo muri icyo kiganiro, cyashoboraga guhinduka guterana amagambo. Ndetse yagaragaje kwigirira icyizere no kugira urugwiro, asubiza benshi mu bamubajije ibibazo akoresha amagambo nka "muvandimwe wanjye", "mushiki wanjye" cyangwa "nshuti yanjye".

Perezida Ruto yasoje icyo kiganiro mpaka nubwo hari benshi bari bagishaka kumubaza ibindi bibazo, avuga ko bibaye ngombwa ko agenda kugira ngo ajye guhura n'ikipe ya Kenya igiye guhagararira igihugu mu mikino ya Olempike, mbere yuko yerekeza i Paris mu Bufaransa aho iyo mikino izabera.

Ariko yavuze ko yungutse byinshi muri icyo kiganiro cyo kuri X ndetse ko yizeye kuzakora ibindi biganiro nk'icyo.

By'umwihariko, yavuze ko cyamwigishije ko acyeneye kurushaho kwishyira mu mwanya w'abaturage bagenzi be akumva akababaro kabo.