Imvo n’imvano: Nyuma y’imyuzure i Rubavu mu Rwanda, abasizwe iheruheru babayeho bate?

Insiguro y'amajwi, Imvo n’imvano: Nyuma y’imyuzure i Rubavu, abasizwe iheruheru babayeho bate?
Imvo n’imvano: Nyuma y’imyuzure i Rubavu mu Rwanda, abasizwe iheruheru babayeho bate?

Mu kiganiro Imvo n’Imvano co kuri uyu wa gatandatu tariki ya 29, ukwezi kwa 6 umwaka wa 2024, tubashikana mu Karere ka Rubavu, aho umwaka ushize imyuzure idasanzwe yibasiye intara y’uburengerazuba bw'u Rwanda, bamwe mu basizwe iheruheru n’iyo myuzure mu karere ka Rubavu bakavuga ko bagifite ikibazo gikomeye cy’icumbi kuko inzu zabo zashenywe n’imyuzure izindi zikangirika cyane ku buryo batemerewe kuzituramo.

Ubuyobozi bw’akarere ka Rubavu buvuga ko imiryango isaga 1000 igikodesherezwa ariko ko hari indi irenga 100 imaze kubakirwa inzu zo guturamo kandi ko ibikorwa byo kubonera icumbi abaribuze kubera iyo myuzure bigikomeje.

BBC yaganiriye n’abaturage bagikodesherezwa ndetse n’abamaze kubakirwa cyangwa gusanirwa inzu zo guturamo. Ni mu gihe kandi hubatswe ingomero n’inkuta zitangira amazi nk’ibikorwa bigamije guca intege umugezi wa Sebeya wakomeje kuba nyirabayazana w’ibiza byagiye byibasira abaturage muri icyo gice cy’uburengerazuba by’u Rwanda .

Hagati aho, abari bafite inzu z’ubucuruzi hafi n’umugezi wa Sebeya bakomorewe kongera kuzikoreramo nyuma y’umwaka wose zifunze. Abategetsi bakavuga ko byatewe n’uko bamaze kugira ikizere cy’ingamba zafashwe zo guca intege umugezi wa Sebeya ku buryo utakongera guteza ibyago nk’ibyabaye umwaka ushize aho abantu barenga 130 babuze ubuzima mu bice bitandukanye by’uburengerazuba n’amajyaruguru y’u Rwanda bazize iyo myuzure.

Ni ikiganiro mwateguriwe kandi mugiye kugezwaho na Yves Bucyana.