Vatican yaciye muri Kiliziya Musenyeri mukuru unenga Papa Francis

Musenyeri mukuru Carlo Maria Vigano

Ahavuye isanamu, Reuters

  • Umwanditsi, Ian Aikman
  • Igikorwa, BBC News

Musenyeri mukuru w'Umutaliyani akaba n'unenga bikomeye Papa Francis yaciwe muri Kiliziya Gatolika, nkuko byavuzwe n'ibiro bya Vatican bishinzwe inyigisho.

Musenyeri mukuru Carlo Maria Vigano yahamwe no kwitandukanya na Kiliziya Gatolika (ibizwi nka 'schisme') nyuma y'imyaka atavuga rumwe bikomeye na Papa.

Carlo Maria Vigano, w'imyaka 83, ukomeye cyane ku bya kera, mbere yasabye Papa kwegura, amushinja ubuhakanyi ku mahame ya Kiliziya ndetse ananenga aho ahagaze ku binjira mu gihugu, imihindagurikire y'ikirere no ku mubano w'abatinganyi.

Musenyeri mukuru Vigano yari umuntu wo ku rwego rwo hejuru muri Kiliziya. Yabaye intumwa ya Papa i Washington kuva mu mwaka wa 2011 kugeza mu 2016.

Mu 2018, yarihishe nyuma yo gushinja Papa ko yari azi ihohotera rishingiye ku gitsina ryakozwe na karidinali wo muri Amerika akananirwa kugira icyo abikoraho. Vatican yahakanye icyo kirego.

Uko igihe cyagiye gishira, uwo musenyeri mukuru yagiranye imikoranire n'abantu bo muri Amerika basobanura ibintu uko bitari mu by'ukuri, anenga inkingo za Covid ndetse avuga ko hariho umushinga w'"ubukungu wo ku rwego rw'isi" ndetse "urwanya abakristu" w'Umuryango w'Abibumbye n'andi matsinda. Izo ngingo zombi zisanzwe zigarukwaho n'abemeza ibintu bitari ukuri.

Ku wa gatanu, ibiro bya Vatican bishinzwe inyigisho byavuze ko kwanga kubaha Papa Francis kwe kugaragara neza mu byo yatangaje ku mugaragaro.

Skip podcast promotion and continue reading
Ikiganiro cy’abagore

Ikiganiro cy’abagore kuri BBC Gahuzamiryango

Inkurikirane

End of podcast promotion

Iryo tangazo rigira riti: "Nyir'icyubahiro cyinshi cyane Carlo Maria Vigano yahamwe no kurenga ku itegeko ryo kwitandukanya." Iryo tangazo ryongeyeho ko yaciwe muri Kiliziya Gatolika.

Mu gusubiza abinyujije mu butumwa bwo ku rubuga nkoranyambaga X, iryo tegeko teka rimuca yohererejwe mu butumwa bwa 'email' yaritangaje ndetse agira ati:

"Ibyo nitiriwe nk'icyaha kimpama ubu bigiye ku mugaragaro, byemeza Ukwemera Gatolika mpamya byuzuye."

Mu kwezi gushize, Musenyeri mukuru Vigano yarezwe kwitandukanya na Kiliziya no kutemera Papa. Icyo gihe, yanditse ku rubuga X ko ibyo ashinjwa abifata nk'"icyubahiro".

Akoresheje izina bwite rya Papa ukomoka muri Argentine, yagize ati: "Mpakanye ndetse namaganye amahano, amakosa, n'ubuhakanyi bya Jorge Mario Bergoglio."

Papa Francis yishyize mu bibazo n'abanyagatolika bakomeye kuri gakondo y'iri dini, mu ngingo zirimo nk'izijyanye n'abatinganyi no guharanira uburenganzira bw'abimukira.

Mu mwaka ushize, yagize icyo akora ku wundi umunenga cyane ukomeye ku bya kera, ubwo yirukanaga Musenyeri w'Umunyamerika Joseph E Strickland wo muri leta ya Texas, nyuma yuko uyu yari yanze kwegura amaze gukorwaho iperereza.