Abakuru b'udutsiko twa gisirikare 'bateye umugongo' CEDEAO

Jenerali Abdourahamane Tchiani (hagati), Koloneli Assimi Goïta (ibumoso) na Kapiteni Ibrahim Traoré

Ahavuye isanamu, Burkina Faso Presidency

Insiguro y'isanamu, Umutegetsi wa Niger Jenerali Abdourahamane Tchiani (hagati) yakiriye i Niamey bagenzi be ba Mali na Burkina Faso, Koloneli Assimi Goïta (ibumoso) na Kapiteni Ibrahim Traoré (iburyo)
  • Umwanditsi, Damian Zane
  • Igikorwa, BBC News

Mu ijambo yavuze ari kumwe n'abakuru b'udutsiko twa gisirikare twafashe ubutegetsi muri Mali na Burkina Faso, umutegetsi wa gisirikare wa Niger yavuze ko bateye umugongo "bidasubirwaho" umuryango mugari w'ubukungu w'Afurika y'uburengerazuba (CEDEAO/ECOWAS).

Abo bagabo batatu bahuriye mu nama ku nshuro ya mbere mu murwa mukuru Niamey wa Niger mu gushimangira ihuriro bashinze mu 2023 biturutse ku kwamaganwa n'ibindi bihugu baturanye byo muri CEDEAO.

Abasirikare bafashe ubutegetsi muri Mali, Burkina Faso na Niger hagati y'umwaka wa 2020 na 2023, mu rukurikirane rwo guhirika ubutegetsi bwariho.

Ibyo bihugu byose bitatu – ubu biri mu ihuriro ry'ibihugu byo mu karere ka Sahel (cyangwa 'Alliance des États du Sahel', AES) – byibasiwe n'urugomo rw'intagondwa zigendera ku mahame akaze yiyitirira idini rya Isilamu.

Iyo ni imwe mu mpamvu abo basirikare bavuze ko yabateye guhirika ubutegetsi bwari buriho kugira ngo bahangane n'icyo kibazo.

Muri Mutarama (1) uyu mwaka, ibyo bihugu byose byatangaje gahunda yo kuva muri CEDEAO, na yo ikora inama kuri iki cyumweru.

Mu ijambo rye i Niamey ku wa gatandatu, umutegetsi wa gisirikare wa Niger Jenerali Abdourahmane Tchiani yavuze ko mu mwanya wa CEDEAO, abo basirikare bakuriye utwo dutsiko bashaka kubaka umuryango w'abaturage bafite ubusugire (bigenga), "kure y'igenzurwa ry'ibihugu bikomeye byo mu mahanga".

Ati: "Umuryango w'amahoro, ubufatanye, uburumbuke, ushingiye ku ndangagaciro zacu za kinyafurika."

Jenerali Tchiani yakiriye ibi biganiro na Kapiteni Ibrahim Traoré wa Burkina Faso na Koloneli Assimi Goïta wa Mali.

Mu butumwa yatangaje ku rubuga nkoranyambaga X, uwo mutegetsi wa Burkina Faso yavuze ko "twese, tugiye gushimangira imisingi y'ubwigenge nyakuri bwacu".

Skip podcast promotion and continue reading
Ikiganiro cy’abagore

Ikiganiro cy’abagore kuri BBC Gahuzamiryango

Inkurikirane

End of podcast promotion

Muri iyo nama, Kapiteni Traoré yakomeje avuga ko "uyu mugabane warababaye ndetse ukomeje kubabara kubera umuriro wa ba mpatsibihugu. Aba ba mpatsibihugu bafite ikintu kimwe gusa bishyizemo mu mutwe wabo: 'Afurika ni ubwami bw'abacakara'."

Ubufatanye mu by'umutekano ni kimwe mu by'ingenzi byigirwa muri iyi nama, ariko abagize ihuriro AES baranashaka gushyiraho ubufatanye bwa hafi cyane mu bukungu, harimo n'intego yo gushyiraho ifaranga bahuriyeho.

Ibyo byaba ari ukureka gukoresha ifaranga rya CFA rishyigikiwe n'Ubufaransa, rikoreshwa mu bihugu byinshi byo muri ako karere.

Ibyo bihugu byose bitatu byirukanye abasirikare b'Ubufaransa bari babirimo mu butumwa bwo kurwanya intagondwa zigendera ku mahame akaze yiyitirira Isilamu, nuko bihitamo gukorana n'Uburusiya ku bijyanye n'ubufasha bwa gisirikare.

Kugira ubusugire busesuye no kwanga kugirwaho ijambo n'Ubufaransa bwahoze bukoloniza Niger, Mali na Burkina Faso, ni imwe mu mvugo y'ingenzi abategetsi b'udutsiko twa gisirikare two muri ibyo bihugu bakoresha.

Ibyo bihugu byananze ubusabe bwa CEDEAO bwuko byasubiza byihuse ubutegetsi mu maboko y'abasivile.

Kapiteni Traoré yageze i Niamey ku wa gatanu, yakiranwa urugwiro na Jenerali Tchiani. Amafoto yo kuri televiziyo agaragaza imbaga y'abantu bavugira hejuru bamwishimiye, bazunguza amabendera ya Niger na Burkina Faso.

Muri bo hari harimo Sidi Mohamed, umukuru w'akanama k'igihugu k'urubyiruko ka Niger. Yabwiye abanyamakuru ati:

"Uyu munsi, nk'Abanyafurika, dutewe ishema cyane no kubona inama y'Abanyafurika, aho leta zafashe icyemezo cyo guhuriza hamwe imbaraga zazo mu gushyiraho ihuriro rigamije iterambere ryazo, nta banyamahanga babirimo, nta bihugu bikomeye birimo bimenyereye kudutegeka."

Koloneli Goïta yahageze ku wa gatandatu.

Ba perezida b'ibihugu byo muri CEDEAO baragira umwanya wo kuba bagira icyo basubiza mu nama yabo iteganyijwe kuri iki cyumweru mu murwa mukuru Abuja wa Nigeria.

Abo ba perezida banitezwe gutangaza ko umutwe w'ingabo wo gutabara aho rukomeye ugiye gukora mu guhangana n'ikibazo cy'umutekano mucye mu karere.

Mu myaka 10 ishize, akarere ka Sahel karushijeho guhinduka ahantu hibandwa n'umutwe wiyita leta ya kisilamu, uhateza umutekano mucye.

Kugeza ubu, ubutegetsi bwa gisirikare bwa Niger, Burkina Faso na Mali bwananiwe guhagarika urwo rugomo.

Ikarita igaragaza Mali, Burkina Faso na Niger