Rwanda: Umushahara fatizo, kuvugurura ubuhinzi... ibyo PSD yemerera Abanyarwanda ibasaba amajwi y'abadepite

PSD ishigikiye umu kandida wa FPR
Insiguro y'isanamu, PSD iriyamamariza intebe z'abadepite, n'umukandida perezida P Kagame
  • Umwanditsi, Jean Claude Mwambutsa
  • Igikorwa, BBC Gahuzamiryango

Ishyaka riharanira imibereho myiza y’abaturage (PSD) rivuga ko rizaharanira ko mu Rwanda habaho umushahara fatizo mu gihe ryabona abarihagarariye benshi mu nteko ishingamategeko.

PSD ni rimwe mu mashyaka yashyigikiye Paul Kagame mu matora y’umukuru w’igihugu ariko mu y’abadepite ryiyamamaza ukwaryo.

Iri shyaka rivuga ko hazabaho ukumvikana ku mushahara hagati y’umukoresha n’usaba akazi ariko hakaba umushahara muto uzwi bagarukiraho, umukoresha akemererwa kumvikana n’ushaka akazi ariko itegeko rigashyiraho umushahara adashobora kujya hasi.

Ku bwa PSD, ibi ngo bizatuma abakozi badakomeza guhohoterwa n’abakoresha kubera kugena bonyine ingano y’umushahara.

Ku babona umushahara mutoya, PSD ivuga ko abatarenza ibihumbi 100 basonerwa umusoro wakwa ku mishahara.

Kimwe mu vyo PSD yifuza guhindura ni umushahara fatizo
Insiguro y'isanamu, PSD yizeza abaturage batarenza umushahara w'ibihumbi 100 gusonerwa imisoro, iramutse itowe

Kugeza ubu abakozi batarenza umushahara w’ibihumbi 60 itegeko ribasonera umusoro, PSD ikishimira ko yagize uruhare mu biganiro byageze kuri iyi ngingo.

Iri shyaka riharanira demokarasi n’imibereho myiza y’abaturage, ryavuze kandi ko ryifuza kuvugurura ubuhinzi ryongerera agaciro ibikomoka ku musaruro.

Skip podcast promotion and continue reading
Ikiganiro cy’abagore

Ikiganiro cy’abagore kuri BBC Gahuzamiryango

Inkurikirane

End of podcast promotion

Mu rwego rw’uburezi ngo bazashyigikira amashuri yibanda ku myuga kandi abanyeshuri bafashwe guhura kare n’abakeneye ubumenyi bwabo.

Mu gihe iri shyaka ryaba ribonye amajwi aryinjiza mu nteko, rivuga ko rizaharanira ko ubwisungane mu kwivuza buzwi nka 'Mutuelle de Santé' buhabwa agaciro, ubufite ntakomeze gukumirwa hamwe na hamwe.

Valens Muhakwa, wungirije umukuru wa PSD, ni we wari ukuriye ibikorwa byo kwiyamamaza byo kuri uyu wa gatatu, mu karere ka Gakenke mu majyaruguru y'u Rwanda.

Yavuze ko ''inzira umurwayi anyuramo kugira ngo agere ku muganga zigomba kugabanuka''.

Ati: ''Yamara no kuvurwa imiti akayibona muri farumasi kandi akoresheje ubwishingizi bwe (Mutuelle de Santé). Hari aho imiti itaboneka kuri mutuelle akajya kuyigurira. Tuzaharanira ko farumasi zose zikorana n’ubu bwishingizi."

PSD mu myiyamamazo
Insiguro y'isanamu, PSD ni rimwe mu mashyaka akomeye ariko ku mukuru w'igihugu nta mukandida ryatanze

Kuki ryahisemo gushyigikira Kagame?

PSD, rimwe mu mashyaka afatwa nk’akomeye inyuma ya FPR, ntiryatanze umukandida ku mwanya w’umukuru w’igihugu.

Rivuga ko ryashimye gushyigikira Paul Kagame wa FPR kuko risanga afite ibigwi benshi badafite.

Risanzwe rihagarariwe muri guverinoma ndetse no mu myanya yindi y’ubutegetsi.

Urutonde ryamamaza ruriho abakandida 59, kandi abadepite batorerwa mu matora rusange ntibagomba kurenga 54 kuko abandi bava mu byiciro byihariye nk’abategarugori n’urubyiruko.